Moteri yatangaga amashanyarazi mu rugo rwa Nyakwigendera Perezida Mwai Kibaki inamurikira ingo zituranye nawe mu Mudugudu wa Kanyange, mu Ntara ya Nyeri yangijwe ibyuma byayo biribwa nyuma y’iminsi itatu ashyinguwe ku ya 30 Mata.
Iyi moteri yari yarashinzwe nko muri metero 50 uvuye ku rugo rw’uwahoze ari perezida. Nibura amazu 400 aturanye na Kibaki yahise yisanga mu mwijima.
Biracyari amayobera uburyo abajura bageze kuri iyi moteri, nyamara inzu ya Kibaki yari irinzwe.
Ku wa kabiri, itariki ya 3 Gicurasi, abajura basenye iyi moteri kandi biba ibice byayo.
Umurima w’icyayi uri muri metero nkeya uvuye kwa Kibaki bikekwa ko waba warifashishijwe mu kwihisha kw’aba bagizi ba nabi nk’uko iyi nkuru dukesha The Standard ivuga.
Abapolisi bakeka ko kwangiza no kwiba ibice bya moteri, byibuze byatwaye isaha imwe.
Aho byabereye, havumbuwe umutaka, byerekana ko abajura bari biteguye icyaba cyose, n’imvura irimo.
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gicurasi, abashakashatsi bo muri Kenya Power bagaragaye barimo gutunganya indi moteri ku nkingi zangiritse.


