Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba urakora ibishoboka mu kurwanya iterabwoba no kongera ubushobozi bw’igisirikare cyawo mu rwego rwo gukumira amakimbirane no guhangana n’ibibazo byawuvukamo, ariko igihugu cya Kenya muri iyi weekend cyagaragaje ubushake bucye cyanga gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi hagati yayo n’u Rwanda na Uganda.
Mu nama ya ba minisitiri yateraniye muri Munyonyo Commonwealth Resort, u Rwanda na Uganda byagaragaje ubushake bwo gushyira umukono kuri ayo masezerano, ariko biza kugaragara ko Kenya itifuza kuyashyiraho umukono nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa EAC, Valentine Rugwabiza, yabwiye abanyamakuru ko Uganda n’u Rwanda byiteguye gushyira umukono ku masezeranoariko ko Kenya ititeguye. Iki kibazo ngo kikazakomeza kwigwaho mu nama itaha y’Umuhora wa Ruguru.

Igihugu cya Kenya ntabwo cyatanze impamvu ititeguye gushyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi, gusa ngo intumwa nkuru ya leta yifuzaga kubanza gucisha amaso mu bivugwa muri aya masezerano byose.
Undi muntu ariko wo ku rwego rwo hejuru ku rundi ruhande, we yavuze ko igihugu cya Kenya kitishimiye kuba Uganda iherutse guhitamo kuzanyuza impombo zayo za peteroli muri Tanzania mu gihe Kenya yari yabisabye mbere ariko Uganda ikanga.
Uyu muntu yagize ati: “Abanyakenya ni abavandimwe na bashiki bacu. Ariko kuva twakanga ko impombo zica Kenya zijya Mombasa, imyitwarire yabo yarahindutse.” Yongeyeho ko bizeye ko bazageraho bakabumva kandi bakubaha ibyemezo byabo.
Kwanga gushyira umukono kuri aya masezerano kwa Kenya nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, bisa nk’ibigaragaza ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byo mu karere bigenda bisubira inyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


