Polisi yo mu karere ka Nyeri mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi abatari bacye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017, ibasanze mu rusengero, ubwo ibyari amasengesho bari babihinduye intambara.
Aba bayoboke bo mu idini ya Gospel Outreach Church, barwanye mu gihe bari mu muhango wo kwizihisa umunsi mukuru wa Pasika mu gace ka Othaya gaherereye muri Nyeri, imirwano yagombye guhuruza inzego z’umutekano zirimo na polisi ikabasohora bose urusengero ikanarufunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko aba bayoboke biganjemo abayobozi ngo barwanye bapfuye ishyirwaho rya bamwe mu bakuru b’itorero, abayoboke batavugaho rumwe, aho uwitwa Elijah Mwai yari amaze gutorwa nk’umudiyakoni, umwe mu bayoboke agatera agatoki hejuru bamuha ijambo akavuga amagambo ateye isoni anagaragaza ko mu buyobozi bwabo harimo ikimenyane no kwishyiriraho uwo bishakiye ariko akabivuga mu magambo akakaye arimo no gutukana.

Kenyanews dukesha iyi nkuru ivuga ko umuyobozi w’iri torero, ngo nawe atabyihanganiye kuko na we yashyizeyo akarimi ubundi mu rusengero hakavuka imitwe 2 ihanganye harimo abashyigikiye uwatanze igitekerezo abandi bashyidikiye uwatowe bikarangira bateranye ibipfunsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kubasohora bose no gufunga uru rusengero, Polisi yatangaje ko ikibazo cyo muri iri torero kigomba kuba cyakemutse mu gihe kingana n’amezi 2 kuko harimo amakimbirane ya cyera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


