Ubuyobozi bwa Kenya bufunze abagabo babiri, barimo umupolisi umwe, bakaba barafashwe bagerageza kwinjira mu ishuri ry’igipolisi perezida Kenyatta yendaga gusura aje mu muhango wo gusoza amasomo ku bapolisi kuwa 01 Werurwe 2016.

Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko abatawe muri yombi bageragezaga kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ishuri rya gipolisi riri ahitwa Embakasi, iminota micye mbere y’uko perezida Uhuru Kenyatta ahagera aje mu muhango wo gusoza amasomo kuri iri shuri.
Biravugwa ko abafashwe bafatanywe ibikoresho ushobora guterateranya bikabyara igiturika gifite ingufu nyinshi.
Ngo abapolisi bari bari ku marembo bagize amakenga nyuma yo kumenya ko hari ibindi bintu, bikenerwa ngo icyo gisasu cyuzure, byari byabuze hakekwa ko byaba byamaze gucengezwa ahari kubera uyu muhango nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bagabo bombi bajyanywe ku cyicaro cy’igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba ngo bahatwe ibibazo basobanure icyo bari bagambiriye.
Nyuma y’iki kibazo, imiryango yinjira muri iri shuri yahise ifungwa ku mamodoka n’abanyamaguru bagendagendaga hafi aho, imodoka zemererwaga kwinjira zikaba ari iz’abanyacyubahiro gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






