1024x538_cmsv2_41fd9639-ae1a-53ee-9701-e77955155fb1-7746168

Kenya: Polisi yitabaje ibyuka biryana mu maso mu kurwanya abongeye kwigaragambya

Sangiza iyi nkuru

Abatangabuhamya bavuganye na Reuters baravuga ko abapolisi bo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi barashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga kuri uyu wa Mbere bamagana ibyo bita gushimuta mu buryo budasobanutse abanenga guverinoma.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abanyakenya benshi bashimuswe mu mezi ashize.

Abategetsi ba Kenya bavuze ko guverinoma idashyigikiye cyangwa ngo igire uruhare mu bwicanyi cyangwa gushimuta.

Amatsinda amwe y’abasore bigaragambyaga yerekeje mu mujyi wa Nairobi mu gihe andi yateguye icyicaro bakoresha amagambo yo kwamagana guverinoma, aho bamwe bari bafite ibyapa byamagana ifungwa ridakurikije amategeko, nk’uko bigaragara mu mashusho yerekanwe kuri NTV.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu ntabwo yahise asubiza icyifuzo cya Reuters gisaba amakuru arambuye ku myigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere.

Gusa, bivugwa ko ishimutwa ryakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana leta yatangiye muri Kamena uyu mwaka.

Ku ikubitiro imyigaragambyo yari igamije gukuraho izamuka ry’imisoro ryari riteganijwe mu mushinga w’itegeko, yaje gufata intera biba ikibazo gikomeye kuri guverinoma iriho ubu ya Perezida William Ruto.

Soma Izindi Nkuru