Kenya: Raila Odinga yikomye Perezida Museveni ku ifungwa ry'Abanyakenya baroba muri Victoria

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko bamwe mu barobyi bo mu gihugu cya Kenya batawe muri yombi ndetse bakaba bafungiye muri Uganda bashinjwa kurenga imbibi no kuvogera Uganda baroba mu kiyaga cya Victoria, Raila Odinga utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya yasabye Perezida Museveni kurekura abo barobyi ndetse akanabaha uburenganzira bwo kuroba muri kiriya kiyaga kuko kitari icy’igihugu kimwe cyangwa bibiri kuko gihuriweho n’akarere.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo rye yagejeje ku baturage ba Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, Raila Odinga yagize ati”amafi yo mu kiyaga cya Victoria arasa. Ni kuki Perezida Museveni atinyuka kudufungira abarobyi kandi nabo ari bamwe mu bakora ubucuruzi mu karere. Amazi cyangwa amafi yo ku ruhande rwa Uganda ntasa ukwayo ku buryo yadufungira abarobyi ngo bamurobeye amafi.”
Ni mu gihe leta ya uganda yo ikunze guta muri yombi abarobyi bo muri kenya baza bakurikiye amafi mu kiyaga cya victoria, bakarenga imbibi bakinjira muri uganda. Raila Odinga we avuga ko amazi ari amwe, amafi ari amwe bityo ko Uganda igomba kurekura abarobyi ba kenya iherutse gufunga.
Gusa Odinga we avuga ko byaba byiza habayeho kumvikana ku mpande zombi mu rwego rwo kunoza umubano aho gukomeza gupfa ibintu nabo batazi uko byaje, nta kwikomana ngo bamwe begereye imbibi z’abandi n’ibindi.
[ad id=”44145″]
Mu kwezi gushize kw’Ukwakira, inzego z’umutekano za Uganda zafunze abarobyi 2 bo muri Kenya, mu kwezi kwa munani uyu mwaka nanone abasaga 36 nabo bafungiwe muri Uganda, mu gihe muri 2014 hafunzwe abandi bagera kuri 12.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *