Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Rex Tillerson, umaze iminsi muri Afurika yasubitse gahunda yari afitiye muri i Nairobi. Ni nyuma y’uko itsinda ryazanye na we ritangaje ko yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye.
Steve Goldstein, umwe mu bazanye bahagarariye USA yagize ati “Umunyamabanga wacu ntamerewe neza nyuma y’iminsi ibiri amaze yiga kuri gahunda nyinshi harimo n’ukuntu Donald Trump azahura na Kim Jong UN.”
Tillerson yagombaga kwitabira umuhango wo gufasha Abanyafurika banduye indwara ya SIDA. Uyu mushinga wateguwe na USA.
Muri gahunda Tillerson yagombaga kwitabira kandi harimo kwibuka igitero Al Qaeda yagabye kuri za ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania, kigahitana abagera abantu 224, 5000 bagakomereka. Iki gitero cyabaye ku wa 7 Kanama, 1998.
Goldstein yavuze ko n’ubwo byakererwa, Tillerson nakira azanitabira iyo mihango.
Kuva yagera muri Afurika ku munsi wo ku wa 7 Werurwe 2018, Tillerson amaze kugera mu bihugu bitatu: Ethiopia, Djibouti na Kenya. Ku wa mbere, yateganyaga kujya muri Tchad, umunsi ukurikiyeho akerekeza muri Nigeria.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



