Abanyakenya bafashije umubyeyi w’umupfakazi wo mu mugi wa Mombasa witwa Peninah Bahati Kitsao, uherutse kugaragara atekera abana be amabuye kugira ngo bagire icyizere ko bararya, muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu bihagarara.
Peninah Bahati ufite abana umunani yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu imyenda ariko ntabwo muri iki gihe acyemerewe kugakora kimwe n’abandi bahagarikiwe imirimo ibinjiriza igitunga imiryango yabo.
BBC yatangaje ko umuturanyi we witwa Prisca Momanyi yatunguwe no gusanga Peninah Bahati atekera abana amabuye, maze ahamagara itangazamakuru, televiziyo ya NTV imugeraho, iramuganiriza maze ishyira ahagaragara nimero ya telefone ushaka kumuganiriza yamuhamagaraho.

Peninah yabonye igitangaza
Telefone nyinshi zaturukaga mu gihugu hose zihamagara Peninah zimubaza uburyo zamufashamo. Ati: “Ntabwo nizeraga ko Abanyakenya bankunda bigeze aha. Nakiriye telefone nyinshi ziturutse mu gihugu zimbaza, bambaza uko bamfasha.”
Uyu mubyeyi yakiriye amafaranga menshi kuri telefone no kuri konte ya banki yari yamaze gufungurirwa na Prisca Momanyi ndetse n’ubundi bufasha yahawe n’ubuyobozi bw’aho atuye n’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge, ibyishimo bimubana byinshi.
Abana baramutahuye, abura andi mahitamo
Uyu mubyeyi ajya guteka amabuye, bamwe mu bana bararize. Bamwe muri bo bamubwiye ko bamenye ko ari kubabeshya ariko ngo nta kindi yari gukora kuko ntacyo yari afite.
Kumutahura ko yababeshye, byatewe no kuba ibyo biryo (amabuye) byaratinze ku mbabura, byanze gushya.
Muri iki gihe Covid-19 yugarije Isi, leta nyinshi zashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira ikwirakwira ryacyo, cyane nko gutegeka abaturage kuguma mu ngo.
Abakoraga akazi kabatunze baragahagaritse, bigaragara ko harimo abadashoboye gutunga imiryango yabo, bakeneye ubufasha bwihutirwa . Uyu mubyeyi yari mu bakeneye ubufasha ariko ntabwo bwari bwakamugezeho ubwo yatekaga amabuye.

2 Responses
Kenya: Umubyeyi w’umupfakazi wagaragaye atekera abana be amabuye yahawe ubufasha
Dukeneye Ubutegetsi bw’Imana kugirango bukureho ibibazo byuzuye mu isi.Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc…Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi turavuga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Niwo muti rukumbi w’IBIBAZO byose biri mu isi.Nubwo bwatinze kuza,buri hafi.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.