Umudepite wo mu gihugu cya Kenya yatanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho iminsi y’umuganda mu gihugu nk’uko mu Rwanda babigenza.
Uyu mudepite witwa Wilberforce Ottichilo yasabye ko guverinoma yahitamo iminsi kuwa gatandatu, aho buri muturage azajya agira uruhare mu gusukura ahantu hahurira abantu benshi ndetse n’aho baba.
Iki gitekerezo cya Wilberforce yagitanze mu nteko aho biteganyijwe ko kigomba kugirwaho impaka n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya bose nyuma bakazatanga umwanzuro.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyimaze igihe gitangije ubu buryo bwo guhuriza abaturage hamwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi bagakora isuku aho batuye, ibintu byagize uruhare runini ku isuku u Rwanda rushimirwa n’amahanga.
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko uwo munsi mu Rwanda buri baturage bafite imbaraga bari hejuru y’imyaka 18 kugeza munsi y’imyaka 65 bagira uruhare ku bushake mu bikorwa by’Umuganda.
Uyu muco ngo wahozeho mu Rwanda kuva kera kandi na n’ubu uracyakurikizwa nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, ku rubuga rwacyo rwa Internet.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


