Kenya: Umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 67

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwategetse umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye agace ka Sirisia, John Waluke kwishyura ihazabu y’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu (Ksh) miliyoni 727 cyangwa agahitamo igifungo cy’imyaka 67.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 6 Ukwakira rutesheje agaciro ubujurire bwe kuri iki gihano yari yarakatiwe tariki ya 20 Kamena 2020 ubwo urukiko rwisumbuye rwari rumaze kumuhamya kuvana mu buryo butemewe n’amategeko Ksh 297 kuri konti y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibinyampeke no kubitunganya, NCPB.

Ni icyaha urukiko ruvuga ko Depite Waluke n’undi bareganwaga witwa Grace Sarapay Wakhungu bakoze hagati y’umwaka w’2009 n’2013. Icyo gihe kampani yitwa Erad yagombaga kwinjiza mu gihugu toni 40,000 z’ibigori, hanyuma bakayishyura aya mafaranga.

Urukiko rwasobanuye ko Depite Waluke na Wakhungu bakuye aya mafaranga kuri konti ya NCPB bayaha Erad mu buriganya itarigeze izana ibi bigori, kuko isoko yari yaratsindiye ryaje guhagarikwa nyuma y’aho bigaragaye ko iyi kampani idafite ubushobozi bwo gukora iyi nshingano.

Mu bujurire bwe, Depite Wakule na Wakhungu wakatiwe igifungo cy’imyaka 69 cyangwa agatanga ihazabu ya Ksh 707 babwiye umucamanza Esther Maina mu rukiko rukuru ko iki gihano gikabije. Gusa we yanzuye ko kidakabije kuko kiri mu mategeko y’igihugu.

Urukiko rwahaye Depite Waluke na Wakhungu iminsi 14 yo kujurira. Natabikora, azamburwa uyu mwanya yatsindiye muri Kanama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *