Kenya: Umuforomokazi yatawe muri yombi azira kwiba uruhinja

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu gace ka Kisumu yataye muri yombi umuforomokazi ukekwaho kwiba umwana w’uruhinja.Uyu muforomokazi yakoraga mu bitaro bya Avenue Hospital mu gace ka Kisumu.Akaba yarafashwe nyuma yuko bagenzi be bakorana bavugije inzogera bamutabariza.
Uwo muforomokazi yari yazanye umwana ku ivuriro avuga ko ari mama we ariko bagenzi be bakavuga ko atari atwite.Umuyobozi wa police yo mu gace ka Kisumu OCDP Christopher Mutune yabwiye yatangarije Daily Nation ko batangiye iperereza ry’imbitse kuri iki kibazo.
Yagize ati’’Arafunzwe azira kuba afite umwana bikekwa ko yibwe’’ ‘’Tuzamurekura niturangiza kugenzura neza. Ntabwo tuzazuyaza kumushinja nibigaragara ko yamwibye’’ Polisi ikaba ivuga ko ifite amakuru yizewe ko uwo mwana yibwe.
Abakorana n’uyu muforomo kazi bavuga ko batigeze babona atwite. Bagize bati’’ Tumaze igihe dukorana ariko sinigeze mbona atwite ariko kuwa gatanu yari ahetse umwana avuga ko ari mama we’’ Kugeza ubu ubuyobozi bw’ibitaro ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.Umwana akaba ari gukurikiranwa mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga.
Ibi bije nyuma y’ibyumweru bitatu mu bitaro bya Kenyatta National Hospital umuganga witwa Edinah Kemunto ahamwe n’icyaha cyo kwiba umwana . Bikaba bivugwa ko yari afite umuntu uramuha amashiringi ibihumbi birindwi( Sh 7,000) kuri uwo mwana.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza viateur/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *