Kenya: Umugabo byari bizwi ko yapfuye yageze mu rukiko, aburana n’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo byari bizwi ko yapfuye, yatunguranye agaragara mu rukiko rwa Eldoret muri Kenya, aburana n’umugore we babyaranye abana babiri.

Nk’uko ikinyamakuru Nation kibisobanura, uyu mugore usanzwe ari umwarimu w’incuke, yabeshye ko umugabo we yapfuye, akundana na Enjenyeri w’imyaka 70 y’amavuko, akajya amwitaho n’urubyaro rwe.

Gusa byageze mu 2021, urukundo rw’uyu mugore na Enjenyeri rurahagarara, ntiyongera kumuha ubufasha. Ni bwo umugore yafashe icyemezo cyo kurega uyu musaza ko atita ku bana, abeshya ko babyaranye.

Mu rukiko rwa Eldoret, Enjenyeri yari yajyanye uyu mugabo umugore yabeshye ko yapfuye kugira ngo amutangire ubuhamya, arenganurwe.

Umucamanza yahaye Enjenyeri maze agira ati : « Natunguwe kandi ndibaza impamvu uyu mugore yandeze kutita ku bana b’undi mugabo uri muri uru rukiko. Nari umukunzi we wo ku ruhande wamufashaga kurihira abana be ishuri, kandi twaratandukanye ubwo natahuraga ko umugabo we akiriho, bitandukanye n’ibyo yambwiye ubwo twahuraga.”

Enjenyeri wemeza ko asanzwe afite abagore batatu n’abana 17, yasobanuriye urukiko ko mu 2017 ari bwo yatangiye gukundana n’uyu mugore. Icyo gihe ngo yamubwiye ko umugabo we yapfuye kandi akeneye umufasha kurera abana, na we amwemerera ubu bufasha.

Ati: “Mfite abagore batatu n’abana 17. Umugore undega yari umukunzi wo ku ruhande ubwo twahuraga mu 2017 kandi nyuma yo kumarana imyaka itatu, twaratandukanye maze nsubira mu muryango wanjye.”

Umugore ubwo yamaraga kubona mu rukiko umugabo we yabeshye ko yapfuye, yaguye mu kantu, maze yemera ko yabeshye, gusa asobanura ko yabitewe n’uko yari yaratereranywe n’urubyaro rwe. Ati: “Uyu mugabo usakuza ngo yirengagije inshingano ze nk’umugabo, bituma nshaka undi mugabo wakwita ku bana be.”

Yakomeje abwira umucamanza ati: “Mumubaze niba afite icyemezo byibuze kimwe kigaragaza niba yarishyuriye abana bari mu ishuri ryisumbuye rya Bungoma na Uasin Gishu.”

Umugabo abajijwe impamvu yirengagije inshingano y’urugo, yemeye ko yakoze ikosa, asezeranya umucamanza ko yiteguye kwiyunga n’umugore we, kandi akita ku bana uko bikwiye, akanabishyurira ishuri.

Umwanzuro ku kirego cy’uyu mugore kuri Enjenyeri uzasomwa tariki ya 31 Gicurasi 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *