Umuganga wo mu gihugu cya Kenya yirukanwe ku kazi nyuma yo kwitiranya abarwayi akabaga umuntu mu mutwe bitari ngombwa agasiga uwagombaga kubagwa byihutirwa mu Bitaro bya Kenyatta muri Nairobi.
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko umurwayi umwe yari akeneye kubagwa mu bwonko byihuse kubera amaraso yaviriyemo, mu gihe undi yari akeneye kuvurwa ikibyimba.
Uyu muganga yaje kumenya ko yibeshye ku murwayi amaze kumufungura umutwe.
Umukuru w’ibi bitaro atangaza ko uwo murwayi wabazwe ku makosa arimo koroherwa ndetse ko iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekanye uko byagenze.
Abaganga bashyigikiye mugenzi wabo bo bashyira amakosa ku banyuranyije udupapurontwambikwa abarwayi ku kuboko dusobanura icyo umuntu arwaye.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba buvuga ko ari ubwa mbere amakosa nk’aya akorwa, busaba ko bushyikirizwa raporo ku byabaye, bukaba bunateganya kumva abagize uruhare mu byabaye.
Â
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


