Kenya: Umugore wa Bishop yafashwe asambana n’umunyepolitiki mu gihuru

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’itorero rya African Divine Church ryo muri Kenya, Bishop Abel Lijoti yatangaje ko agiye kujyana umunyepolitiki wafashwe asambana n’umugore we mu gihuru ku munsi w’ejo tariki ya 17 Mutarama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyapolitiki utatangajwe amazina ngo yari yagaragaye ari kumwe n’umugore wa Bishop Abel ubwo bari mu kiriyo cy’umuturanyi wabo mu ijoro ryo kuwa mbere muri iki cyumweru.
Uyu mukuru w’idini ashinja uyu munyepoliriki gushukisha umugore we amafaranga akajya kumusambanyiriza mu gihuru ubwo batabwaga muri yombi n’abaturanyi babo, bakaba bari basize uyu muyobozi w’idini ayoboye imihango y’ikiriyo aho bari bari kumwe.
Ikinyamakuru edaily kivuga ko uyu munyepolitiki azashyirwa ku mugaragaro nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi w’idini nubwo batashatse gutangaza amazina ye ku bw’icyubahiro afite mu gace ka Kakamega batuyemo gaherereye mu ntara y’Uburengerazuba bwa Kenya.
Bishop Abel yagaye umugore we wamuciye inyuma ariko avuga ko iyi ngeso yatangiye kuyimubonana guhera mu mwaka ushize wa 2016, bakaba bafitanye abana bagera ku munani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yongeyeho ko kuva aho amenyeye aya makuru ko uyu muyobozi yahise aba umwanzi we kuko yamusambanyirije umugore byungeye bakaba banabikoreye mu gihuru
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *