Kenya: Umugore wa Perezida Kibaki yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Kenya hatangijwe icyunamo bitewe n’urupfu rwa Lucy Kibaki umugore wa Mwai Kibaki wigeze kuba Umukuru w’igihugu cya Kenya.
lucy-kibaki (1)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2016, nibwo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yemeje ko Lucy Kibaki yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Bwongereza “ Cromwell Hospital” mu mujyi wa London.
Yagize ati: “ Atuvuyemo mu gihe uyu munsi yafatiraga imiti ahitwa Bupa Cromwell Hospital mu mujyi wa London, yari amaze ukwezi afatira imiti hano muri Kenya nyuma aza kujyanwa byihuse mu Bwongereza ”.
Yakomeje agira ati: “Ku bwa njye n’Abanyakenya, ntituzahwema kuba hafi no gufata mu mugongo nyakubahwa Mwai Kibaki,umuryango ndetse n’inshuti ze”.
Kenyatta yavuze ko Lucy azahora yibukwa Kuko nawe yagiye yitanga mu bikorwa byo guteza imbere igihugu, anongeraho ko by’umwihariko yanabaye indashyikirwa mu miyoborere myiza no guteza imbere ubuzima bwiza bw’Abanyakenya.
Bimwe muri byo, Lucy Kibaki ngo yashyize imbaraga cyane muri gahunda yo kwirinda no gukumira icyorezo cy’agakoko gatera SIDA. Ibindi bikorwa by’ishingurwa bizatangazwa nyuma.
bu
Mu mwaka w’1962 nibwo Lucy na Mwai Kibaki bashakanye, yitabye Imana yari afite imyaka 76 bakaba barabyaranye abana 4.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com.
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *