Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana wo mu gihugu cya Kenya, Rachel Wandeto uherutse gusukwaho lisansi n’abantu batazwi bakamutwika yapfuye.
Rachel Wandeto yamenyekanye cyane kubera tattoo yashyize ku rutugu rwe y’ifoto ya Perezida William Ruto wa Kenya.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko polisi yatangaje ko Rachel Wandeto yatewe n’itsinda ry’abagabo batatu bamusutseho lisansi bakamutwika.
Igipolisi cya Kenya cyaboneyeho kwamagana iki gitero cya lisansi cyakorewe uwo mugore mu gace ka Mwiki muri Nairobi.
Igipolisi cya Kenya mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 17 Gicurasi cyavuze ko abantu batari bamenyekana ku wa Gatandatu basutse lisansi kuri Wandeto baramutwika.
Raporo yakozwe na polisi yagaragaje ko yahiye ku kigero cya 70%, nyuma akajyanwa mu bitaro bya Kenyatta Hospital kugira ngo avurwe by’umwihariko.
Ubwo yamusuraga mu bitaro ku cyumweru, Minisitiri w’umutekano w’igihugu Kipchumba Murkomen hamwe n’umuyobozi wa polisi y’igihugu, babwiye itangaza makuru ko ibyabaye kuri uwo mugore ari ubugome bw’indangakamere.


