Igipolisi mu giturage cya Ingobor, ho muri Kenya, cyataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wakoraga akazi ko mu rugo ushinjwa kwica nyirabuja nyuma yo kugira ibyo batumvikana kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 06 Ukuboza.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu gipolisi cya Mogoon, Josiah Rono, ngo uyu musore yakoraga akazi ko mu rugo akorera nyakwigendera. Bombi bakaba banavugwagaho urukundo rw’ibanga rwaje kuvamo ubwicanyi kuri uyu wa Kabiri ushize uwo musore w’imyaka 22 akica nyirabuja wari n’umukunzi we mu ibanga, akamuca umutwe akoresheje umupanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rono avuga ko yakiriye telephone iturutse k’ushinzwe umutekano muri nyumbakumi nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imubwira inkuru mbi y’ubwicanyi bwakozwe. Ibi byabaye umugabo wa nyakwigendera adahari, ariko ubwo Rono yageraga ahabereye ubwicanyi akaba yarasanze umurambo n’umupanga wakoreshejwe aho. Umuyobozi yahise asaba ko uwabikoze afatwa dore ko yamenye ko abaturanyi bagiye kuza kumufata agacika nk’uko tubikesha urubuga Howwe.biz.
Inkuru isoza ivuga ko umwicanyi yaje gufatwa nyuma akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kaptembwo, mu gihe umurambo wo wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


