Abapolisi bari bigize abicanyi bakodeshwa bafashe umugore w’Umunyarwandakazi na musaza we, batavuzwe amazina, ubwo bateguraga umugambi wo kwica inshuti ye y’Umusuwisi.
Kuri ubu uyu mugore afungiwe kuri sitasiyo ya polisi mbere y’uko agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri. Abashinzwe iperereza bavuga ko abo bapolisi babonye amakuru ku mugambi we.
Umusuwisi w’imyaka 50 bashakaga kwica yageze i Nairobi ku wa Kabiri ushize maze yinjira muri Sankara Hotel muri Westlands. Yagombaga kuva muri hotel agasanga uyu mugore mu yindi nzu bakaba babana.
Abo bapolisi bombi biyitaga abicanyi bakodeshwa, bahuye n’ukekwaho icyaha ku wa Gatandatu nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Nation ivuga.
Raporo y’abashinzwe iperereza iti: “Itsinda ryahuye n’uyu mudamu ku itariki ya 30 Ukuboza maze bamenyeshwa n’umudamu wavuzwe ko umunyamahanga afite amayero 850.000, bivuze ko ari miliyoni 159. Yabamenyesheje ko mbere yuko umunyamahanga yicwa, agomba kohereza amafaranga yose kuri konti ye. Yatanze kandi raporo ya banki yerekana ko yakiriye amashiringi 9.297.219 n’umunyamahanga wavuzwe hagati y’itariki ya 10 Kamena na 17 Werurwe, uyu mwaka,”
Nyuma yo kuvugana, abapolisi bemeranijwe n’umugore ku bijyanye n’amasezerano y’akazi, harimo no kugabana amafaranga mu buryo bungana nyuma y’ubwicanyi.
Muri ako kazi harimo guhimba indangamuntu hakoreshejwe ifoto y’umupolisi w’umugore wihishe kugira ngo ikoreshwe mu gukodesha inzu muri Westland aho ukekwaho icyaha yagombaga gutumira Umusuwisi ngo basangire mbere y’igitero. Ikarita yakozwe mu izina rya Sarah Nafula Masika.
Ku Cyumweru mu gitondo, umupolisi w’umugore wiyoberanyije (undercover), aherekejwe n’uyu ukekwaho icyaha na musaza we w’imyaka 25, bagiye muri Westlands gukodesha inzu.
Raporo igira iti: “Nyuma yo gushakisha ukekwaho icyaha na musaza we, habonetse ibyuma bibiri na aside.”
Aba bombi bazashinjwa gutegura gukora icyaha gikomeye n’ibindi byaha bifitanye isano.
Nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku bugizi bwa nabi kibitangaza, muri iki gihugu hagaragaye izamuka ry’ibibazo by’ihohoterwa hagati y’ababana, kugeza muri Gashyantare 2019, aho abagore 11 bavuzwe ko bishwe n’abahoze ari abakunzi cyangwa abakunzi babana binyuze mu guterwa icyuma, kwiba, kuniga, gukubita cyangwa kurasa. Abandi basigaye barakomeretse cyangwa baramugaye.


