Kenya:Umusaza w’imyaka 70 yishwe azira kwiba igisheke

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Edward Khalakai w’imyaka 70 y’amavuko yakubitiwe mu murima w’ibisheke uri mu gace ka Buyanji mu ntara ya Kwanza kugeza ashizemo umwuka.

Abaturage bavuga ko uyu musaza wari usanzwe agurisha ubwatsi ku borozi bo muri aka gace,yafashwe n’abashinzwe umutekano babiri ari mu murima utari uwe bakamukubita kugeza apfuye.

Uwitwa Eric Barasa yagize ati: “Numvise induru ituruka mu murima nsohoka ngiye kureba,mbona abagabo babiri bari guhondagura bikomeye Khalakai.”

Barasa akomeza avuga ko abo bagabo bamutegetse kuva aho akagenda. Yavuze ko ubwo umusaza yasakuzaga cyane avuga ko bagiye kumwica, abo bagabo bahise babwira Barasa kuva aho kandi ko niyongera gutera intambwe abasanga na we bamwica.

Polisi yo muri Kenya ikomeje gushakisha aba bagizi ba nabi ngo bakurikiranwe kuri iki cyaha cy’ubwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *