linturi.png

Kenya: Umusenateri yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha by’urukozasoni

Sangiza iyi nkuru

Umusenateri wo muri Kenya witwa Mithika Linturi, yashinjwe ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu umugore w’imyaka 36 n’icyaha cy’urukozasoni.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 14 Nzeri 2021, ubwo yari yitabye umucamanza mukuru mukuru, Martha Nanzushi mu rukiko rwa Milimani, uyu musenateri utavugwaho rumwe yanashinjwe gukora igikorwa cy’urukozasoni.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku itariki ya 30 Mutarama 2021, saa tatu za mu gitondo muri Mayani Villas Hotel i Nanyuki, mu gace ka Laikipia gaherereye mu burasirazuba, Linturi yagerageje gufata ku ngufu umugore w’imyaka 36.

Arashinjwa kandi ko kuri uwo munsi yakoze igikorwa giteye isoni akora ku bushake ku ibere ry’umugore n’ibice by’ibanga atabanje kubiherwa uruhushya.

linturi.png

Nyuma yo guhakana ibyo aregwa, leta ibinyujije kuri Evelyne Onunga ntiyigeze yanga ko Linturi arekurwa by’agateganyo ariko yasabye urukiko kumuha kumurekura by’agateganyo mu gihe atagomba kwivanga mu batangabuhamya haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye binyuze mu bamuhagarariye.

Itsinda ryunganira Linturi riyobowe n’umunyamategeko Mothomi Thiankolu ryasabye urukiko kurekura Senateri mu gihe cy’agateganyo.

Umucamanza yemeye kurekura Senateri Linturi by’agateganyo amutegeka gutanga ingwate y’Amashilingi 500.000.

Uru rubanza ruzasubukurwa ku ya 26 Ukwakira 2021 nk’uko nairobi news dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Urubanza rwe ruje nyuma yo kunanirwa guhagarika ubushinjacyaha mu rukiko rukuru mu mpera z’ukwezi gushize.

Uyu munyapolitiki kandi afite indi dosiye imutegereje mu rubanza rw’imitungo ahanganiyemo n’uwahoze ari umukunzi we, Maryanne Kaitany wahoze ari umukunzi we. Yigeze gushinjwa kandi guhimba ibyemezo by’amashuri yize.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *