Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Lawrence George Njoroge wo mu gace ka Kiambu muri Kenya yemereye Polisi ko yishe abantu 5 barimo 4 bo mu muryango we, yigana uwakinnye muri filimi ‘Killing Eve’ y’uruhererekane yitwa Villanelle.
Mu bo yishe harimo nyina, mubyara we w’imyaka 13, murumuna we w’imyaka 13, se umubyara ndetse n’umukozi wo mu rugo.
Uyu musore yishe aba bantu tariki ya 5 Mutarama 2021, arangije ajya guhisha ibikoresho yifashishije mu gace kitwa Mai Mahiu.
Gusa abapolisi bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha baramufashe ndetse yiyemerera ko ari we wabishe, ajya no kubereka aho yahishe ibikoresho yabicishije, ejo ku wa 9 Mutarama 2021.
Iyi foto igaragaramo ibikoresho uyu musore yifashishije yica aba bantu bose
Byose yari yabihishe mu mwobo
Njoroge asanzwe yiga iby’ikoranabuhanga muri Kaminuza.



2 Responses
Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi
Satani arashukana koko.Nkurikije ukuntu ajijutse yaratewe
Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi
Satani arashukana koko.Nkurikije ukuntu ajijutse yaratewe