Kenya: Umutinganyi yishe mugenzi we, amukekaho kumuca inyuma

Sangiza iyi nkuru

Umutinganyi wamamaye muri Kenya witwa Edwin Chiloba yishwe na mugenzi we witwa Jackton Odhiambo wamukekagaho gukundana n’undi musore.

Tariki ya 3 Mutarama 2023, abamotari basanze Chiloba yishwe, ibice by’umubiri we bibitse mu gasanduku k’icyuma kari kajugunywe mu gace ka Uasin Gishu, hafi y’aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyambaro.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Resila Onyango, yamenyesheje ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko uwa mbere ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Chiloba yatawe muri yombi, kandi ko ari inshuti ye babanaga mu nyubako imwe, Odhiambo.

Onyango yagize ati: “Polisi yataye muri yombi umwe w’umugabo ukekwa, muri Eldoret ku wa Gatanu. Ni we uri ku isonga mu bakekwa ariko iperereza riracyakomeje kuri iki kibazo.”

Ikinyamakuru Kenyans cyatangaje ko Odhiambo yemereye Polisi ko yakoze iki cyaha, afatanyije n’izindi nshuti ze ebyiri, kandi ngo yabikoze kubera ko yamukekagaho gukundana n’undi musore.

Abaturanyi ba Chiloba na Odhiambo bavuga ko nyuma y’ibihe byiza bagiranye ubwo bari mu kabyiniro muri Eldoret tariki ya 31 Ukuboza 2022, barashwanye ndetse baranarwana.

Uwitwa Alex Nyamwea ushinzwe kugenzura inyubako bombi babagamo avuga ko nyuma yo kurwana kwabo, Chiloba yamubwiye ko ashaka kwimuka, ndetse ko yari yanamaze kumushyikiriza imfunguzo. Inkuru yakurikiyeho ni iy’urupfu rw’uyu musore.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *