Kenya: Umuvugabutumwa ushinjwa kugira uruhare mu mpfu z’abayoboke be yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa kuri televiziyo wo muri Kenya, Ezekiyeli Odero wo mu itorero New Life Prayer Centre and Church yatawe muri yombi azira gushuka abayoboke be .

Yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe ahaswe ibibazo amasaha menshi kubera ko itorero rye rinashinjwa imigenzo ya gipfumu.

Umwe mu bayobozi witwa Rhodah Onyancha, yatangaje ko pasiteri yafatiwe i Makueni, mu Ntara ya Kilifi.

Yavuze ko ibyo byatewe n’uko hari ibirego by’impfu byavuzwe mu masambu ye.
Yategetse kandi gufunga itorero New Life Prayer Centre and Church.

Ati: “Arimo kuzanwa i Mombasa kugira ngo abazwe. Andi makuru azaboneka ”.

Kuri ubu ari ku cyicaro gikuru cya Polisi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu, Pasiteri yahakanye ubupfumu buvugwa mu rusengero rwe mbere y’iperereza ry’abapolisi bo muri Kilifi.

Polisi izi yavuze ko kumuhamagara kuri uyu wa Gatatu ushize byatewe n’imirambo ikomeje gutabururwa mu isambu ye iri mu ishyamba rya Shakahola.

Abayobozi bavuga ko kugeza ubu imirambo igera kuri 95 imaze gutabururwa muri iryo shyamba.

Aba babuze ubuzima bari babwiwe na Pasiteri ko nibamara iminsi 40 batarya bazasa na Yesu ndetse akaza kubatwara bakaruhuka imiruho n’imihate yo mu Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *