Abasore 23 bo muri Kenya bo mu mutwe wa GSU (General Service Unit) bagaragaye muri videwo barahirira kurasa abasivili b’abanyabyaha ubwo bari basoje amasomo y’ibanze y’igipolisi, bayasubijwemo.
Tariki ya 8 Ukuboza 2021 (umunsi barangirijeho amasomo) ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo yabo y’amasegonda 30, babyina, bagira bati: “Tuje hanzeee, murashize, tuzabamara. Turaje muzabonaaa! Turi babi. Squad 26 papapa!”
Iyi myitwarire itandukanye n’iyo Perezida Uhuru Kenyatta yari yabasabye ko igomba kubaranga, kuko we yari yabamenyesheje ko imbunda bazahabwa ari izo kurinda ubuzima bw’abaturage, atari izo kubicisha. Yagize ati: “Imbunda ni iyo kurinda, si iyo kwicisha.”
Ubwo iyi videwo yari imaze kujya hanze, Polisi ya Kenya yahaye imyitozo aba basore yamaganye imyitwarire yabo, inemeza ko igihe kuyikoraho iperereza kugira ngo imenye buri wese uri muri iyi videwo, nibiba ngombwa bahanwe.
Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Kenya-Abapolisi-bashya-bo-mu-mutwe-udasanzwe-bagaragaye-barahirira-kwica
Nyuma y’iperereza nk’uko Nation ibivuga, Polisi yasanze ari 23 bayigaragayemo, maze ifata icyemezo cyo kubasubiza mu masomo mu kigo cya Magadi giherereye mu Karere ka Kajiado.
Kuri uyu wa 2 Werurwe 2022, aba basore basoje aya masomo, bajya mu kiruhuko, nyuma y’aho bakazasanga mu kazi bagenzi babo bari bararangirije hamwe amasomo mu Kuboza 2021.


