Kenya: Urubyiruko rwize nirwo  rukomeje kujya muri Al Shabaab

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Kenya kuwa 15 Mutarama uyu mwaka cyagabweho igitero cy’iterabwoba na Al Shabaab gihitana  abantu 21. Batandatu mu bakigabye bahasize ubuzima barimo n’abakiri bato nk’uko amafoto yabyerekanaga.

Umwe mu bimenyabose muri Kenya, Huddah Monroe  yatangaje ko impamvu y’iyi mikorere y’urubyiruko rwa Kenya ari ukuba urubyiruko rwatakaje icyizere kuko Leta ntacyo irufasha.

Uyu mukobwa avuga ko Leta itorohereza urubyiruko rukizamuka rwihangira imirimo ndetse ko imisoro iri ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Gukora ubucuruzi muri Kenya ni ikintu kigoye. Icya mbere, imisoro ni umurengera. Icya Kabiri,  urubyiruko ntirworohereza. Iyo mwibaza impamvu urubyiruko rwize rujya muri Al Shabaab muransetsa, ni ukubera urubyiruko muri Kenya rubabaye. Urubyiruko rwigijweyo, nta yindi nzira rufite.”

Mu kiganiro kirekire yatangiye ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah nawe ufite ubucuruzi bunturanye muri iki gihugu, yongeyeho ko urubyiruko muri Kenya rukora cyane ariko ugasanga ntacyo rugeraho  bitewe nabo yise ibisabantu.

Ati “  Numva mbabajwe no kuba umunyakenya. Aha hantu ni nko mu ishyamba, tubana n’inyamaswa ziyita ubwazo abantu. Nkurikije ibyo nabonye n’ubunararibonye bwanjye, nta kizere cy’ejo hazaza ku rubyiruko rw’iki gihugu. Nta buryo buhari bwagufasha ngo uzamuke, ni izo kugusenya gusa, ukora nk’umwana w’i Burayi, Amerika cyangwa mu Bwongereza ngo uramuke.  Kuhava ni byo byatuma ugire icyo ugeraho.”

IMG 8570
Huddah Monroe umwe mu bakurikiranwa n’urubyiruko muri Kenya

Huddah Monroe ashimangira ko kuba urubyiruko rukomeje kwiyunga mu mitwe yitwaje intwaro ari ukuba ruba rwarakuze ruzengurutswe na rubanda rwatakaje icyizere, rwagashwe n’ubukene.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Henshi mu bihugu byo muri Afurika ntawatinya kuvuga ko rwatakaje icyeizere. Abategetsi barambye ku ntebe bigwijeho ubukungu basiga rubanda barwanira ubusabusa. Ruswa yamunze inzego z’ubutegetsi, imikorere imeze nko kubaka ubwami bw’icyenewabo budashobora kwinjirwamo n’ubonetse n’ibindi byinshi bituma urubyiruko rubura aho ruhera ahubwo rugasigara rwiteguye gukora amabi yose ngo ruramuke.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *