Kenya: Ushinjwa uburiganya mu mushinga w’amazu yo guturamo mu Rwanda yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Nathan Lloyd Ndung’u, nyiri isosiyete mpuzamahanga ishinzwe imitungo itimukanwa DN International, ubu yafatiwe i Nairobi azira urubanza rw’uburiganya agomba guhura narwo mu Rwanda.

Amakuru y’ikinyamakuru Business Daily cyo muri Kenya kimwe mu bibarizwa muri Nation Media Group, avuga ko Ndung’u yatawe muri yombi muri iki cyumweru ageze i Nairobi avuye mu mahanga.

Yashakishwaga na Interpol nyuma y’urubanza yaburanishijwe mu Rwanda agakatirwa adahari imyaka 5.

Ibi byabaye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuriganya abaguzi b’imitungo itimikanwa mu mushinga w’amazu wa sosiyete ye.

Ndung’u, ikigo cye DN International cyagize uruhare mu mishinga byibura ibiri yo kubaka amazu yo guturamo, yahunze u Rwanda mu 2011 nyuma y’iperereza ryakozwe ku birego by’uburiganya.

Raporo zigaragaza ko yatawe muri yombi ubwo yavaga muri Amerika maze ashyikirizwa urukiko rwa Nairobi kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Gashyantare.

Ubushinjacyaha buyobowe na Catherine Mwaniki, bwasabye kumufungira kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe cy’iminsi 21, mu gihe hagitegerejwe ko yoherezwa mu Rwanda rwamusabye.

Icyakora, abinyujije ku bamwunganira, yamaganye ifatwa rye, avuga ko agomba kurekurwa by’agateganyo.

Umushinjacyaha yarwanyije irekurwa rye avuga ko ashobora cyane gutoroka bitewe n’uko yavuye muri Kenya mu gihe icyemezo cyo kumuta muri yombi cyari kikiriho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba afite ubwenegihugu bubiri, Ndung’u ashobora gusubira muri Amerika, aho afite n’ubwenegihugu.

Ku bwe, ibi byaba bibangamiye inkiko cyane cyane ko u Rwanda rudafitanye amasezerano yo koherezanya abanyabyaha na Amerika.

Umucamanza mukuru, Bernard Ochoi wo mu Rukiko Rukuru rwa Milimani, yiteguye gufata icyemezo ku cyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda ku itariki ya 4 Gashyantare.

Ni iki cyamuteye guhunga?

Mu mwaka wa 2010, DN International, yatangiye umushinga wo kubaka amazu yo guturamo arenga 50 yagombaga kuzura afite agaciro ka miliyoni 75 Frw buri imwe.

Ba nyir’amazu mashya, bamwe muri bo bakaba bararangije kwishyura mbere, basezeranijwe kuzabona amazu yabo mu mpera z’uwo mwaka.

Icyakora umushinga w’ikigo wiswe ‘Green Park Villas’, wasigaye utuzuye bihatira Ndung’u guhunga igihugu.

Nyiri ikigo amaze kubura, nk’umuterankunga w’uwo mushinga, ari we banki ya KCB yafashe umutungo utuzuye mu rwego rwo kugaruza inguzanyo ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 1.5 DN International yari yarafashe.

Ariko banki ntiyitaye ku kwishyura abatangaga ibikoresho by’ubwubatsi cyangwa abashakaga kuba ba nyiri amazu bari barishyuye mbere .

Kubera iyo mpamvu, abantu bari batanze ibikoresho n’abaguze amazu muri DN International batangiye ikirego barega nyiri ikigo.

Uru rubanza kandi rwaninjiyemo Banki y’Ubucuruzi ya Kenya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) bisaba indishyi zisaga miliyoni 780 Frw.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *