Bwiza
ads

Kenya: Uwahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yaburiwe irengero

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 23 Werurwe 2026 saa 14:00
Iminota 1 yo gusoma
Kenya: Uwahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yaburiwe irengero

Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku ibura rya Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa kiriya gihugu, mu gihe amakuru avuga ko yaba yashimuswe.

Umuryango wa Tuju uvuga ko we n'umushoferi we baburiwe irengero ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ubwo barimo bajya gutanga ikiganiro kuri imwe muri radiyo zo muri kiriya gihugu.

Polisi ya Kenya ivuga ko imodoka barimo yasanzwe yatawe ku muhanda wo mu gace ka Karen gaherereye mu mujyi wa Nairobi, ndetse ivuga ko ubwo yageragezaga guhamagara Tuju atigeze aboneka kuri telefoni ye kuko yari izimije.

Uyu wahoze ari Minisitiri yaburiwe irengero, mu gihe yari amaze iminsi mu manza agerageza gutuma imitungo ye iherereye i Nairobi itagurishwa muri cyamunara, nyuma yo kunanirwa kwishyura inguzanyo yahawe na Banki.

Ni inguzanyo ibarirwa muri $ miliyoni 15 (Arenga Frw miliyari 22).

Tuju yaherukaga gutangaza ko hari abapolisi babarirwa muri mirongo biraye mu mitungo ye iri mu gace ka Karen, baboha abayikoragamo n'abashinzwe umutekano mbere yo kuyigarurira.

Icyo gihe yavuze ko hari abayobozi bakomeye bari inyuma y'ifatirwa ry'umutungo we, ariko Guverinoma ya Kenya ntacyo yigeze ibitangazaho.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.