Umugabo wari hafi kuba padiri, Kevin Kipkoech yishe umugore witwa Charity Cheboi ndetse n’umuhungu we, Allan Kipngetich na we ahita yiyica nk’uko polisi mu Mujyi wa Nairobi, ku muhanda Jogoo nk’uko polisi ya Kenya ibitangaza. Iperereza ryakozwe na polisi rigaragaza ko uyu mudiyakoni yishe aba bombi abanize na we ariyica kuwa 27 Gashyantare 2021. Uyu mugabo yiyiciye mu bwiherero, aho yifungiranye gusa ngo polisi ntiramenya icyaba cyatumye uyu waburaga igihe gito ngo abe padiri, yishe aba bantu. Polisi ivuga ko iteganya gusura kuri Seminari ya Mutagatifu Thomas wa Akina kugira ngo babaze amakuru ku myitwarire y’uyu mugabo. Muganga wa Leta, Dr Johansen Oduor avuga ko umwana na nyina bashyizwe umwenda ku munwa n’amazuru, bapfa bazize kubura umwuka. Abaturanyi bo bavuga ko babonye uyu diyakoni yinjira mu rugo rwa Charity. Charity na Allan bazashyingurwa kuwa Kane iwabo mu cyaro cya Elgeyo, aho n’uwabishe bakomokaga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Charity Cheboi wicanwe n’umwana we


