Uwigaragambyaga yarasiwe mu myigaragambyo mu mujyi wa Nanyuki muri Kenya yo kwamagana iyubakwa ry’ikigo cy’akato cya Ebola kigenewe Abanyamerika, nkuko ababibonye babibwiye abanyamakuru.
Umukuru w’imyigaragambyo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko polisi yishe irashe uwigaragambyaga. Polisi nta cyo yari yatangaza.
Amatsinda y’abigaragambyaga, bazunguzaga amabendera ya Kenya, bafite ibyapa ndetse bafite isanduku yanditseho ijambo “Ebola” ku ruhande, bari barimo gusaba ko gahunda y’Amerika yo kubaka icyo kigo cy’ubuvuzi ku kigo cya gisirikare kiri hafi aho iburizwamo. Polisi yari yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.
Mu cyumweru gishize, abantu babiri bishwe barashwe ubwo polisi yatatanyaga abandi bari bari mu myigaragambyo nk’iyo.
Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko ku wa kabiri hari hari uguhangana i Nanyuki – umujyi uri mu ntera ya kilometero hafi 200 mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Nairobi – mu gihe abigaragambyaga bashyamiranaga na polisi.
AFP ivuga ko abanyamakuru bayo bumvise amasasu ndetse babona umugabo wari warashwe mu mutwe, akaba yari aryamye hasi atanyeganyega.
Reuters itangaza ko babiri mu banyamakuru bayo babonye umurambo w’umugabo uri inyuma mu modoka ya polisi ariko ko batiboneye bo ubwabo iryo raswa.
Iyo gahunda y’Amerika yateje guhangayika mu baturage bo muri Kenya ku kuba hari ibyago byuko habaho ubwandu bwambukiranya imipaka, no kuba leta itarakoreye mu mucyo ku bijyanye n’icyo kigo cy’ubuvuzi.


