Prof. George Wajackoyah uri mu bakandida biyamamariza kuyobora Kenya mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, yagaragaye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bagore bo muri Kenya.
Amashusho y’uyu mukandida wo mu ishyaka Roots Party ahohoterwa ubwo yarimo yiyamamaza akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho, umwe mu bagore agaragara agerageza gufata ibice by’ibanga bya Wajackoyah wari uhagaze mu kamyo ageza imigabo n’imigambi ye ku bamushyigikiye.
Uyu mukandida-Perezida cyakora cyo ahita yigizayo akaboko k’uriya mugore na we agahita agasubizayo bwangu atabashije gufata ku bice bye by’ibanga.
Wajackoyah yumvikana abwira uriya mugore ati: “Usinishike hivyo” [Winkoraho gutyo], mbere yo kubwira abayoboke be ko uriya mugore yamufatiye ibice by’ibanga.
Ati: “Uyu nguyu ankoreye ku bice by’ibanga.”
Prof. George Wajackoyah utavugwaho rumwe, mu matora azaba ahanganye na bagenzi be batatu barimo Dr William Ruto usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya, Raila Odinga na David Mwaure Waihiga.
Wajackoyah udahabwa amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi muri ariya matora yakunze kugarukwaho cyane kubera imihigo isa n’itangaje yahigiye abanya-Kenya.
Mu kwiyamamaza kwe yakunze kugaragaza urumogi, ubumara bw’inzoka ndetse n’amabya y’impyisi nk’imari ishyushye yakwinjiriza menshi igihugu cye cya Kenya.
Nko ku rumogi, Prof. Wajackoyah yavuze ko natorwa azarwemezwa nk’igihingwa cyemewe n’amategeko muri Kenya kugira ngo bajye barukoramo imiti.
Uyu kandi yarahiriye kwica amanitse abayobozi bazajya bahamwa n’ibyaha bya ruswa ku ngoma ye ndetse n’abagabo bahohoteye abagore babo.


