Kenya: VP Ruto yiyemeje guca umuco w’akazu naba Perezida

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasezeranyije abaturage no niyegukana amatora, azaca umuco w’akazu.

VP Ruto ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Baringo mu Ntara ya Rift Valley kuri uyu wa 13 Gashyantare 2022, yagaragaje ko guha akazi abo mu miryango ikomeye muri politiki byabaye umuco muri Kenya, rubanda rugufi rwo rwimwa amahirwe yo kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Nk’uko Citizen Digital ibivuga, uyu munyapolitiki yasobanuye uko ikibazo giteye n’icyo yifuza. Yagize ati: “Wowe wamaze gukomera, ufashe umuvandimwe wawe, umuhaye akazi. Uwo muco ugomba guhagarara muri Kenya. Tugomba kugira igihugu gisaranganya amahirwe, na rubanda rugufi rukaba mu nzego zifata ibyemezo.”

Gusa ngo nibimukundira, akajya ku butegetsi, azita ku bibazo bya rubanda rugufi. Ati: “Turimo gushaka uburyo twashyiraho komisiyo ikurikirana ibibazo bya rubanda rugufi, kugira ngo ibibazo byabo bijye bigezwa muri guverinoma, ntibakomeze kuba mu muhezo w’umuryango mugari, kandi nabo bajye barebwa na gahunda zose za Repubulika ya Kenya.”

Uretse gukurikirana ibibazo bya rubanda rugufi, VP Ruto yavuze ko bazanahabwa amahirwe y’akazi mu nteko zishinga amategeko. Ati: “Nka Kenya, turemeranya ko ahantu hose hari abadepite bahagarariye uduce n’abo ku rwego rw’igihugu. Turahamya ko rubanda rugufi bazahabwa umwanya mu Nteko z’uduce n’iy’igihugu.”

VP Ruto byitezwe ko azahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abanyapolitiki barimo Raila Odinga ushyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *