Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye Abanyakenya kutazatora Raila Odinga kubera ko ari “umunyabugugu”.
Ibi William Ruto yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri Samburu aho atuye muri Karen mu gihe yobitsaga abamuteze amatwi uko yahagararanye nabo mu myaka itanu ishize.
Ati “Mwese muribuka igihe urusengero rwanyu ryatwikwaga. Nabafashije gushaka uburyo bwo kubuka urundi, ”
Yakomeje agira ati: “Nagize kandi uruhare mu gukusanya inkunga yo kugira ngo mfashe guha imbaraga abagore bo mu karere kanyu. Ariko rero hariho abantu (bashaka kuba Perezida) nyamara ntibanatanga amaturo mu matorero. Nyamara azabona amajwi 20.000 kandi wibaze uko yabigenje? ”
Urubuga Nairobi News dukesha iyi nkuru ariko rwemeza ko, Odinga yitabiriye ikusanyankunga ritandukanye ry’insengero kandi atanga amaturo iyo ari mu rusengero.
Muri icyo gikorwa kandi Ruto yari yakoranyije, umudepite witwa Rigathi Gachagua, yashinje Odinga kwimurira muri Kisumu imishinga yose y’iterambere.
Ati: “Yakomeje avuga ko atari mu mwanya wo gufasha abantu kuko atari muri guverinoma. None ko ari muri guverinoma, yajyanye iterambere ryose i Kisumu. Hari iterambere ubona muri Samburu tumukesha? ”
Ruto na Raila bazaba bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu kugira ngo basimbure Perezida Uhuru Kenyatta mu matora rusange ateganijwe muri Kanama 2022.


