collage-17

Kenya yemeye ko yakoranye na Uganda mu gushimuta Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Kenya yemeye ko “yakoranye” na Uganda mu ishimutwa, ku butaka bwayo, ry’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye muri Uganda, Kizza Besigye. Uyu uregwa icyaha cy’ubuhemu, wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida wa Uganda, waje kuba uwo bahanganye, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Umwunganizi we, wahoze ari minisitiri w’ubutabera muri Kenya, yamaganye iyo mikoranire avuga ko ‘inyuranyije n’amategeko’ hagati y’ibihugu byombi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, itariki ya 20 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yemeye imbere ya camera za Citizen TV ko Nairobi “yakoranye n’abategetsi ba Uganda” mu izina ry’inyungu z’igihugu. Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Kizza Besigye, ufite imyaka 68 y’amavuko, yashimuswe mu Gushyingo 2024 ubwo yari mu rugendo muri Kenya, afashwe n’abakozi b’ibihugu byombi, nyuma agezwa ku mupaka wa Uganda mu modoka nta cyemezo cyatanzwe n’ubutabera bwa Kenya.

Igihano cy’urupfu

Uyu ashobora guhanishwa igihano kiruta ibindi kubera icyaha cy’ubuhemu cyangwa kugambanira igihugu, aho ashinjwa gushaka gukoresha intwaro mu gukuraho ubutegetsi bwa Uganda nk’uko inyandiko y’ibirego ibigaragaza. Besigye, uri mu mboni za Guverinoma ya Kampala kuva yinjira mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka 25 ishize, kuva icyo gihe afungiwe muri Uganda. Yakoze n’imyigaragambyo y’iminsi icumi yo kwiyicisha inzara yamagana “ifungwa rye ritemewe.”

Imikoranire “idakurikije amategeko”

Umwunganizi we mu mategeko yamaganye imikoranire “itemewe” hagati y’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba avuga ko igamije “gukandamiza abenegihugu” nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ku Cyumweru, itariki ya 18 Gicurasi, uyu munyamategeko Martha Karua wahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri Kenya, yirukanwe muri Tanzaniya aho yashakaga kwitabira, nk’indorerezi, urubanza rwa Tindu Lisu, undi munyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chama Cha Mapinduzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *