Kenya yohereje ku mugaragaro itsinda ry’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kugira ngo zunganire iz’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO).
Ni umuhango wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi mu mpera z’icyumweru dusoje ukaba wari uyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’indege cya Embakasi, Stephen Kapkory.
Urubuga 24 sur 24cd, ruvuga ko muri uwo muhango, Komanda Kapkory yavuze ko kohereza izi ngabo, byerekana ubushake bwa Kenya mu gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri DRC.
Stephen avuga ko inshingano z’gisirikare cya KDF muri ubu butumwa, ari ukurinda abasivili, kuvugurura urwego rw’umutekano, no kwambura intwaro imitwe itandukanye yashinze imizi muri Congo hakiyongeraho no kwita ku barwayi.
Ati: Nizeye ko amahugurwa n’imyitozo abasirikare bacu bahawe bazazikoresha kinyamwuga. Tubitezeho kuba ba ambasaderi beza ba Kenya.”
Yasabye kandi aba basirikare kuzarangwa na disipulini mu bikorwa byose bazakorera muri iki gihugu mu rwego rwo gutanga urugero rwiza haba mu gihugu ndetse no mu karere.
Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga makumyabiri ziri ku butaka bwa RDC. Kenya akaba ari ku nshuro ya kane yoherejemo abasirikare. Gusa ibyiciro bimwe na bimwe by’izi ngabo zatangiye kuzinga utwangushye ziva muri iki gihugu nyuma y’uko bisabwe na Leta ya Congo.
Mu mpera z’umwaka wa 2023 kandi, ingabo za Kenya cyo kimwe n’izindi z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ,EAC, zavuye muri Congo nyuma y’uko Manda yazo irangiye zisimbuzwa iza SADC.


