Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, yashimiye mugenzi we uyobora Angola, João Lourenço kuba yaragerageje kunga u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bitabanye neza.
Iri shimwe rikubiye mu butumwa Kenyatta yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete António, wari woherejwe na Lourenço muri Kenya nk’intumwa yihariye.
Ambasaderi Tete yaganirije Kenyatta ku biganiro byahuje Lourenço, Paul Kagame uyobora u Rwanda na Félix Tshisekedi uyobora RDC n’ibyahuje abagize komisiyo ihuriweho y’ibi bihugu igizwe n’abagize za guverinoma, n’imyanzuro yafatiwemo.
Kenyatta yashimye intambwe ibi biganiro bimaze kugeraho, agaragaza ko yifuza ko u Rwanda ba RDC byakomeza kuganira kugira ngo bikemure ibibazo byatumye umubano wabyo uzamba.
Yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza. Uko mbyizeye, turagana mu cyerekezo cyiza. Dukeneye gukomeza kujyana, tubwirana buri ntambwe dutera.”
Perezida wa Kenya yavuze ko Lourenço yagaragaje imiyoborere y’intangarugero mu kugerageza gucoca amakimbirane y’u Rwanda na RDC.


