Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ i Nyamata ho mu karere ka Bugesera, nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari bahawe n’abatoza ba APR FC.
Tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Mashami Vincent utoza ’Amavubi’ na bagenzi be, bahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F Amavubi azahuramo na Cap-Vert bashaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2022.
Amavubi yatangiye umwiherero tariki ya 09 Ukwakira, ariko adafite abakinnyi 11 ba APR FC bari bahamagawe ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga.
APR FC yari yatangiye imyitozo tariki ya 3 Ukwakira yitegura umwaka utaha w’imikino, bituma ihitamo kudatanga abakinnyi bayo mu kipe y’igihugu.
Kuri gahunda y’iyi myitozo hariho imikino ibiri ya gicuti APR FC yakinnye n’amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri kuwa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira, mu mukino wa mbere APR FC yatsinze Rwamagana City FC ibitego 7-1, uwa kabiri yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0.
Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu Mavubi harimo Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick.
Basanze mu mwiherero abandi bakinnyi baheruka kuza mu mwiherero, barimo rutahizamu Meddie Kagere na myugariro Abdul Rwatubyaye.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.


