Kera kabaye Nsabimana Aimable yabonye ikipe nshya nyuma yo kwirukanwa na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Nsabimana Aimable wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo kwirukanwa na APR FC, yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi yasezerewe mu buryo butunguranye na APR FC yari amazemo umwaka umwe, nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Police FC yari asanzwe abereye Kapiteni.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru APR FC yasezereye uyu musore uri mu bo yari yubakiyeho ubwugarizi bwayo mu mwaka ushize w’imikino yanatwayemo igikombe cya shampiyona, gusa hari amakuru y’uko umutoza Mohammed Adil Erradi yari yaramukuriye inzira ku murima ko atazongera kumwifashisha.

Mu mpamvu bivugwa ko yashingiyeho harimo amakosa amwe n’amwe yajyaga akora agashyira mu byago ikipe ya APR FC, arimo nk’iryo yakoreye kuri Emmanuel Okwi ubwo APR FC yakinaga na Kiyovu Sports rikavamo Penaliti yatumye Kiyovu itsinda umukino ku butego 2-1.

Iyi Kiyovu Sports amakuru ari ho ni uko yamaze gusinyisha uyu myugariro wari udafite ikipe amasezerano y’umwaka umwe.

Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye amakipe arimo SEC Academy, Marines FC, APR FC, Police FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *