Rayon Sports kera kabaye yamaze kwakira rutahizamu wayo, Eid Mugadam Abakar Mugadam, nyuma y’igihe yarabuze uko yagera mu Rwanda.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu munya-Sudani yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Akigera i Kigali yakiriwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, barimo Perezida w’abafana bayo, Muhawenimana Jean Claude.
Eid Mugadam Abakar Mugadam ukina ku mpande afasha abataha izamu, yakiniraga Al Hilal Omdurman y’iwabo. Rayon Sports igomba kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.
Rayon Sports yumvikanye na we nyuma yo gutandukana n’Umunye-Congo, Jonathan Ifunga Ifasso nyuma y’iminsi 17 gusa ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri kubera kubura ibyangombwa.
Abakar Mugadam wari umaze imyaka itatu muri Al-Hilal aho yageze avuye muri Al-Ahly Shendi nayo y’iwabo, Rayon Sports yamurambagije nyuma yo kwifuzwa cyane n’umutoza Yamen Zelfani.


