1024x538_cmsv2_6d9b8931-9784-5e43-a6ee-a581196c754a-9542240

Kera kabaye Sudan yemeye ibiganiro by’Amerika na Arabia Saudite 

Sangiza iyi nkuru

Sudan yongeye gutanga icyizere gishya mu rugendo rwo gushaka amahoro nyuma y’imyaka ibiri y’intambara imaze gusenya igihugu.

Ubuyobozi bwa Sudan buyobowe na Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan bwatangaje ko bwiteguye gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabia Saudite kugira ngo habeho inzira ihamye ijyana igihugu mu mahoro arambye.

Ubutumwa bwa Burhan: “Twiteguye guhagarika intambara”

Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatatu, Inama y’Ubutegetsi bwa Sudan yashimiye Amerika na Arabia Saudite ku mbaraga bakomeje gushyira mu guhagarika ibikorwa by’urugomo, inemeza ko yo ubwayo yiteguye kwitabira ibiganiro by’amahoro “mu buryo bukomeye kandi bufite ubushake bwuzuye”.

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari amaze gutangaza ko yifuza gukorana n’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati harimo Arabia Saudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), n’Misiri kugira ngo “bahagarike akarengane kari kubera muri Sudan”.

Trump yabivugiye ku rubuga rwe rwa Truth Social, nyuma y’uruzinduko rw’igikomangoma Mohammed bin Salman i Washington, aho yasabye ko Amerika igira uruhare rukomeye mu kurangiza iyi ntambara.

Kuva muri Mata 2023, ingabo za leta (SAF) ziyobowe na Burhan zikomeje kurwana n’umutwe w’igisirikare cyiyise Rapid Support Forces (RSF) ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kwica abasivili, gufata abagore ku ngufu n’andi marorerwa.

Akarere ka Darfur gakomerejwe n’ibitero bikomeye, aho RSF iherutse gufata umurwa mukuru wa North Darfur, El-Fasher. Amakuru yemeza ko abantu amagana bahasize ubuzima naho abandi basaga 90,000 bahunze imidugararo, bava mu ngo zabo nta biribwa, nta miti n’ubufasha bwihuse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, IOM, ryatangaje ko abahunga El-Fasher bari mu byago bikomeye bitewe n’uko nta bikoresho by’ibanze babasha.

Amakuru y’iperereza mpuzamahanga agaragaza ko Misiri, Turukiya na Arabia Saudite bifashe ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Sudan, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ishinjwa kuyohereza intwaro mu mutwe wa RSF.

Abayobozi ba Arabia Saudite bo bavuze ko kudashakira umuti ikibazo cya Sudan byatuma uburengerazuba bwa Afurika n’akarere ko kunyanja itukura byinjirwamo n’imitwe y’iterabwoba.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, aherutse gusaba ko igihugu cyose gihagarika kohereza intwaro cyangwa ubundi bufasha bwa gisirikare ku mutwe wa RSF, avuga ko “gukomeza kubaha inkunga ari ugutiza umurindi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *