Murindahabi yasobanuye ibyerekeye Vestine wakomeje gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga

Murindahabi Irene, uyobora MIE Empire ifasha itsinda Vestine & Dorcas, yagize icyo avuga ku byahagurukije rubanda nyuma y’ubutumwa Ishimwe Vestine yashyize kuri Instagram bukaza gusibwa vuba. Vestine aherutse gushyira hanze amagambo agaragaza ko arimo kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe, agaragaza ko adahumurizwa n’uko ibintu bihagaze mu kubana n’umugabo we. Mu butumwa bwe bwamaze […]
Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “bicaye ku” nkono za zahabu – Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagize ati: “Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “batitaye ku gihugu cyabo bicaye ku” nkono zabo za zahabu “. Perezida Putin yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ubuyobozi bw’ingabo zirwana mu ntambara yo muri Ukraine. Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bayobora itsinda ry’ ‘Iburengerazuba’, Putin yavuze […]
Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na Gen. DoumbouyaÂ

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa GuinĂ©e-Conakry, Morissanda KouyatĂ©. Minisitiri KouyatĂ© anasanzwe afite mu nshingano kwihuza kwa Afurika ndetse n’abaturage ba GuinĂ©e baba hanze yayo. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we wa […]
Nyuma ya Mikenke, Sukhoi-25 ya FARDC yanarashe muri Masisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu gace ka Mahanga ho muri Teritwari ya Masisi zikoresheje indege y’intambara. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashe muri kariya gace, nyuma y’uko mu masaha yo ku manywa yari harashe inshuro ebyiri mu […]
Masisi: Imirwano irakaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo ahitwa Kibanda

Imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, i Kibanda, mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale avuga ko inyeshyamba zimaze iminsi itatu zongera abarwanyi n’ibikoresho, zagabye igitero ku […]
Emir wa Qatar kwa Tshisekedi nyuma yo kuva mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yari yageze mu Rwanda, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Umukuru w’Igihugu abinyujije […]
Sukhoi-25 ya FARDC yarashe mu Mikenke

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashe mu duce twa Mikenke na Rwisankuku duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu ma saa sita n’iminota 45 ni bwo iyo ndege yarashe muri turiya duce twombi. Amakuru […]
Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zafashe umujyi w’ingenzi ku Ruzi Oskol

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo 2025, Ingabo z’Uburusiya zafashe Umujyi wa Kupyansk uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, Valery Gerasimov, ubwo yabonanaga na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku cyicaro cy’ingabo. Gerasimov yavuze ko ubu umujyi ugenzurwa byuzuye n’Ingabo z’u Burusiya, mu gihe Putin we yasuzumye uko urugamba […]
Emir wa Qatar yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu guharanira amahoro mu karere

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, yashimiye Perezida Paul Kagame kubera imbaraga akoresha mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere. Emir wa Qatar ari mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kuhagirira. Uyu muyobozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]
AFC/M23 iremeza ko ibiganiro na Leta ya Kinshasa bizakomeza i Doha

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wavuze kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, ko ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo i Doha bizakomeza mu byumweru biri imbere, nubwo habayeho kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano. Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akaba n’umuyobozi w’intumwa zabo mu biganiro bya Doha, yatangarije ibi mu kiganiro n’abanyamakuru i […]
Umukobwa wa Jacob Zuma akurikiranyweho kujyana urubyiruko mu ntambara muri Ukraine

Duduzile Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, ari mu iperereza nyuma y’uko imiryango y’abantu bo muri Afurika y’Epfo na Botswana ivuze ko yagize uruhare mu kohereza abasore bajyanywe mu Burusiya, bakaza no gushyirwa ku rugamba muri Ukraine. Amakuru yemejwe n’imiryango, hamwe n’ubutumwa bwa WhatsApp bwabonwe na Bloomberg, ashimangira ko Duduzile yaba […]
Kera kabaye Sudan yemeye ibiganiro by’Amerika na Arabia SauditeÂ

Sudan yongeye gutanga icyizere gishya mu rugendo rwo gushaka amahoro nyuma y’imyaka ibiri y’intambara imaze gusenya igihugu. Ubuyobozi bwa Sudan buyobowe na Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan bwatangaje ko bwiteguye gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabia Saudite kugira ngo habeho inzira ihamye ijyana igihugu mu mahoro arambye. Ubutumwa bwa Burhan: […]
Kigali: Abanya-Sudani y’Epfo bagaragaye bahondagura umumotari bafunzwe

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe ikanafunga abasore b’abanya-Sudani y’Epfo bagaragaye mu mashusho bakubitira umumotari mu mujyi wa Kigali. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umumotari wahohotewe akururwa kandi akubitirwa imbere y’abantu benshi, mu gihe bagenzi be n’abaturage bari hafi bageragezaga gutabara, bigatuma haba ubushyamirane. Amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko byabereye ku Gisozi […]
Ibyavuye mu nama ya kane ya JCSM ihuriwemo n’u Rwanda na RDC

Itsinda ry’intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo no ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ryahuriye mu nama ya kane y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington, ruzwi nka JSCM. Ni inama yabereye i Washington DC muri Leta Zunze […]
AFC/M23 na Kinshasa byiyemeje kwambura intwaro Wazalendo

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu byo uri kuganiraho na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse baniyemeje, harimo uko imitwe yose ikorera mu burasirazuba bwa RDC irimo n’iya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta yasenywa ikanamburwa intwaro. AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu munyamabanga uhuraho wayo, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku […]
Gen. Rwivanga yaganirije abanyeshuri n’abarimu muri Kaminuza ya Zambia

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo 2025, yahaye ikiganiro itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 bo muri Kaminuza ya Zambiya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 kuzageza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda giherereye i […]
Brazil: Inkongi y’umuriro yatumye abari mu nama ya COP30 bahungishwa

Kuri uyu wa Kane ushize, inkongi y’umuriro yatumye abateguye inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’ikirere, COP30, ibera i Belem mu majyaruguru ya Brazil bahungishwa bava ahaberaga ibiganiro. Abanyamakuru n’abandi bitabiriye inama bohererejwe inyandiko izenguruka ivuga ko muri Zone B, ahamurikirwa ibikorwa, habaye “inkongi y’umuriro,” maze basabwa “guhita bahava.” Inzogera yumvikanye ndetse itanga ibimenyetso isaba abari […]
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na bagenzi be bo muri Francophonie

Ku munsi wa kabiri w’Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (#CMF46), kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Christine Harijaona Razanamahasoa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, iherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ibyihutirwa bahuriyeho muri Francophonie. Kuri […]