20251121_111628

Emir wa Qatar yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu guharanira amahoro mu karere

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, yashimiye Perezida Paul Kagame kubera imbaraga akoresha mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere.

Emir wa Qatar ari mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kuhagirira.

Uyu muyobozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byagutse byari mu rwego rwo guteza imbere amahirwe y’imikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.

Yashimangiye ko “Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi urushaho gutera imbere, kandi biri kugenda bitera intambwe nziza bigana mu murongo w’ubufatanye n’inyungu zihuriweho.”

Emir wa Qatar kandi yagaragaje ko yashimiye Perezida Kagame ku bwo guharanira ko akarere kagira amahoro.

Ati: “Nashimye kandi umuhate wa Nyakubahwa mu gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro mu karere igihugu cye giherereyemo.”

Qatar imaze amezi umunani yakira ibiganiro bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 byitwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Mbere y’uko ibi biganiro bitangira kubera i Doha, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yashoboye guhuriza hamwe ba Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Cyumweru gishize Kinshasa na AFC/M23 byasinyanye amahame shingiro aganisha ku guhagarika intambara imaze imyaka ine ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Impande zombi kandi zimaze igihe zarumvikanye ku ngingo zirimo guhererekanya imfungwa no guhagarika imirwano, n’ubwo ibyumvikanweho bitarabasha kubahirizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *