G6N1unrXoAAhaqD

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na bagenzi be bo muri Francophonie

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa kabiri w’Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (#CMF46), kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Christine Harijaona Razanamahasoa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, iherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi.

Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ibyihutirwa bahuriyeho muri Francophonie.

G6NzELeW4AAIaCQ

Kuri uyu munsi kandi, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabonanye na Ignazio Cassis, Umujyanama wa Leta akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ububanyi n’amahanga ry’u Busuwisi.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’u Busuwisi, cyane cyane bitewe n’ifungurwa rya ambasade i Kigali.

G6N1unrXoAAhaqD

Iruhande rw’inama ya CMF46 kandi ku munsi wa mbere, Nduhungirehe yari yabonanye na Éléonore Caroit, Ministre déléguée w’u Bufaransa ushinzwe Francophonie, ubufatanye mpuzamahanga, ndetse n’Abafaransa baba mu mahanga.

G6JP imWYAIqAcs

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye muri Francophonie no gushimangira ubufatanye hagati yu Rwanda n’u Bufaransa.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanabonanye na Imma Tor Faus, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Andorra, kugira ngo baganire ku mahirwe y’ubufatanye haba hagati y’ibihugu byombi cyangwa n’ibihugu byinshi.

G6JSDGsXAAEhGZE

Kuwa Gatatu kandi Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Jean-Victor Harvel Jean-Baptiste, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Haiti,  baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse na Sylvie Baïpo-Temon, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Francophonie, n’Abanyasantarafurika baba mu mahanga, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ibyihutirwa bahuriyeho muri Francophonie.

G6JR nbWsAAozdn 1 G6JRBKkWMAE6U7

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *