M23 Kibumba1

Masisi: Imirwano irakaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo ahitwa Kibanda

Sangiza iyi nkuru

Imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, i Kibanda, mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale avuga ko inyeshyamba zimaze iminsi itatu zongera abarwanyi n’ibikoresho, zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo i Kibanda.

Intwaro ziremereye n’izoroheje zakoreshejwe n’impande zombi muri iyi mirwano, bitera ubwoba bukabije mu baturage ba Kibanda no mu midugudu ihakikije.

Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, inyeshyamba za M23 zateye Kibanda ziturutse i Kasopo, hamwe mu hari ibirindiro byabo bikomeye muri ako karere.

Kibanda ni mu birometero 3 gusa uvuye Buhimba, umudugudu wa mbere wa Teritwari ya Walikale ku muhanda wa Nyabiondo-Kasopo-Kimua-Ntoto.

Inyeshyamba za M23 nizigarurira Kibanda bishobora kuziha amahirwe yo gutera imbere zerekeza Kimua na Ntoto, ibice biri mu mboni z’inyeshyamba za AFC / M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *