Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashe mu duce twa Mikenke na Rwisankuku duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ma saa sita n’iminota 45 ni bwo iyo ndege yarashe muri turiya duce twombi.
Amakuru y’iki gitero yemejwe na Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Indege y’intambara na none yongeye kurasa mu Mikenke. Ni mu ma saa 12: 45 mu Mikenke. Nko guha ikaze Emir wa Qatar, umuhuza, cyangwa kumuha ubutumwa, indege y’intambara ya Sukhoi imaze kurasa inshuro ebyiri umudugudu wa Mikenke.”
Nyarugabo yavuze ko ahantu harashwe ari ahari inkambi y’Abanyamulenge bavuye mu byabo ndetse n’ahari umunara wa Sosiyete y’itumanaho ya Vodacom.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari ababa baguye mu bitero by’iriya ndege.
Kuri ubu nyuma y’ibitero by’iriya Sukhoi igikuba cyahise gicika mu baturage, abanyeshuri n’ababyeyi babo bahungira mu mashyamba; mu mvura y’amahindu.
Iriya ndege yahise igana mu bice bya Kalemie mu ntara ya Tanganyika, yarashe muri Mikenke nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo Sukhoi-25 ebyiri zari ziriwe zizenguruka mu Minembwe.
Ku wa 15 no ku wa 17 Ugushyingo, Mikenke nanone yari yibasiwe na drone z’indege z’intambara za FARDC.
Me Nyarugabo yaburiye abari inyuma ya biriya bitero bikomeje kwibasira Abanyamulenge n’abakomeje kutabyamagana ko igihe kizagera bakabiryozwa.
Yunzemo ati: “Gutera ibisasu kugira ngo byice abaturage no gusenya ibikorwa remezo si uburyo butangaje bwo kurwana gusa, ni ikimenyetso cy’uko nyuma y’ibisasu byose Tshisekedi atabashije kwigarurira na santimetero imwe, ahubwo bikaba igihamya cy’ubugome n’icyizere cy’uko ubutegetsi n’umuyobozi wabwo bazatsindwa.”



2 Responses
Nubwo ntashyigikiye ubwicanyi ariko ndibaza amasasu araswa muri Congo agwa kuba Nyamulenge gusa?
Mujye muba professional journalists
Uziko uwaba atagira abantu cyangwa adafite amakuru nyayo yibibera muri Congo mwamuyobya.