IMG-20251029-WA0003

Kera kabaye u Burundi bwashyikirije u Rwanda umurambo wa Musirikare warohamye mu Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bw’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira, bwashyikirije u Rwanda umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed waherukaga kurohama mu ruzi rwa Rusizi bikarangira ujyanwe i Bujumbura.

Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu musore wari ufite imyaka 31 y’amavuko yarohamye mu Rusizi, ubwo yari yagiye koga.

Ku wa 24 Ukwakira ubuyobozi bwa Zone Buganda mu yahoze ari intara ya Cibitoke, bwatangaje ko bwatoraguye umurambo w’uriya musore ahubakwaga ikiraro; mbere yo kuwujyana mu buruhukiro bw’ivuriro ryitwa Clinique Ubuntu ry’i Bujumbura.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira ni bwo umuryango wa Musirikare wari witeguye ko uza gushyikirizwa umurambo we nyuma yo gukora ibisabwa byose, gusa birangira u Burundi bwanze kuwutanga.

Umwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera ku wa Kabiri yabwiye BWIZA ati: “Tukimara kumenya ko umurambo watoraguwe ukajyanwa kuri iryo vuriro, twabimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nabwo bubimenyesha akarere. Ubuyobozi bwacu bw’Umurenge wa Bugarama bwavuganye na Chef de zone w’aho Burundi ndetse nuwo bita Mustanteri waho batwemerera ko umurambo bazawutuzanira ejo ku wa Mbere saa 11h30 tugahurira ku mupaka wa Ruhwa.”

Yakomeje agira ati: “Tuhageze twakomeje kuvugana na bo batubwira ko bahagurutse bawuzanye bari hafi kutugeraho, ariko nyuma baza kutubwira ko Polisi yabo ibasubijeyo ngo habanze handikwe inyandiko igaragaza uko ikibazo cyagenze.”

Uyu muntu yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwavuganye n’akarere inyandiko irakorwa ndetse yoherezwa i Burundi, ariko bakomeza gutegereza baraheba.

Amakuru yavugaga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ari we wari witambitse igikorwa cyo gutanga uriya murambo, ngo kuko bitashobokaga kubona aho unyura kubera ko imipaka ifunze.

Mu ma saa yine n’igice zo kuri uyu wa Gatatu ni bwo umuryango wa Musirikare washyikirijwe umurambo we, mu gikorwa cyabereye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Ruhwa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’iz’umutekano.

IMG 20251029 WA0003
Umurambo wa Musirikare wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
IMG 20251029 WA0001
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu Burundi ziri mu zitabiriye igikorwa

IMG 20251029 WA0002 IMG 20251029 WA0004

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *