Kera kabaye u Burundi bwemeje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, yemeje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda yari imaze imyaka itandatu ifunze yamaze gufungurwa.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko u Burundi bwongeye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’igihe kirekire ifunzwe.

U Burundi bwari bwarafunze imipaka kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta yabwo ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’état y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza. Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana.

Hagati aho amakuru y’ifungurwa ry’iriya mipaka irimo uw’Akanyaru uhuza akarere ka Nyaruguru n’intara ya Ngozi, uwa Gasenyi (Nemba) uhuza aka Bugesera n’intara ya Kirundo ndetse n’uwa Ruhwa uhuza aka Rusizi n’Intara ya Kirundo akijya hanze, nta nzego z’ubuyobozi mu bihugu byombi zari zarigeze ziyemeza.

Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Alain Diomède Nzeyimana yemwe ubwo we n’abavugizi b’inzego zitandukanye mu Burundi bagiranaga n’itangazamakuru, yavuze ko “imipaka iracyafunze”.

Amakuru cyakora cyo yaturukaga mu bitangazamakuru by’i Burundi yavugaga ko iyi mipaka yafunguwe saa tatu z’igitondo cyo ku wa 30 Nzeri, ndetse Abarundi ba mbere bakaba barahise batangira kwambuka binjira mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Honorable Joseph Ntakirutimana ubwo yari mu ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Mbere, yemeje ko imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda yamaze gufungurwa.

Cyakora cyo yavuze ko n’ubwo iyi mipaka ifunguye u Burundi butazigera na rimwe bwemerera abateganya kubwinjiramo bagamije guteza ibibazo.

U Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda nyuma y’igihe abategetsi babwo bari mu biganiro n’ab’u Rwanda bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Evariste Ndayishimiye by’umwihariko yaherukaga gutangaza ko “nta cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”, ashimangira ko abaturage b’ibihugu byombi ari nk’impanga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kera kabaye u Burundi bwemeje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye
    mwiriwe duva uburundi bwafugura murakoze

  2. Kera kabaye u Burundi bwemeje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye
    mwiriwe duva uburundi bwafugura murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *