Uwari Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, ari mu biganiro n’ikipe ya Al-Yarmouk SC yo muri Kuwait ku buryo nta gihindutse bishobora kurangira ayerekejemo.
Kevin Muhire yari amaze umwaka umwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, nyuma yo kuyigarukamo avuye mu gihugu cya Misiri aho yakinaga.
Ikipe ya Al-Yarmouk bari mu biganiro, isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri Kuweit.
Ni ikipe kuri ubu itozwa n’umunya-Portugal Jorge PaixĂŁo wahoze atoza Rayon Sports, ari na we ushaka kuyijyanamo uriya musore ukina hagati mu kibuga.
Kevin Muhire kuri ubu yamaze gusoza amasezerano muri Rayon Sports, ndetse yanze kongera andi ahanini bitewe no kutanyurwa n’uko iyi kipe yitwaye ku isoko ry’igura n’igurisha.
Uyu musore w’i Gikondo aravugwa muri Aziya, mu gihe hari andi makuru yavugaga ko ageze kure ibiganiro na Police FC yifuzaga kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.


