Khloe Kardashian yivuyemo avuga ko asakuza iyo arimo gukora imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Khloe Kardashian umenyerewe mu bijyanye no kumurika imideli akaba ari na murumuna wa Kim Kardashian umugore wa Kanye West yahishuye ukuri kwe yemeza ko iyo akora imibonano mpuzabitsina avuza induru bitewe n’umunezero abonera muri icyo gikorwa.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko ngo abona ko umugore udasakuza ari muri icyo gikorwa cyo guterwa akabariro aba ari umugome.
ko
Kudasakuza bikaba byaba intandaro yo gusendwa n’umukunzi we gusa ntiyatunze agatoki abagore gusa kuko yanavuze ko n’abagabo bagomba kwerekana amarangamutima yabo ku buryo buziguye.
Yagize ati “ ndizera ko buri wese iyo yinjiye mu gikorwa cyo gutera akabariro aba yamaze kubishyira mu bitekerezo, ibyo bisa nk’umukino aho bisaba ko abakina mu itsinda rimwe bagomba kumvikana, no mu buriri rero niko bigomba kugenda hakabaho kuvugana igihe mugeze muri icyo gikorwa,njyewe umugore udasakuza mu buriri ngo agaragaze ibyishimo mufata nk’umugome”.
Uyu munyamideli yakomeje agira ati “ mu gihe ndikumwe n’umukunzi wanjye mu buriri ntasakuze sinakwishima. None se ni gute namenya ko we yishimye igihe atigeze angaragariza amarangamutima? Kuba mwambaye ubusa murebana ntibiruta kuba mwavugana ngo buri wese abwire mugenzi we amushimire ahamurya .”
Hooo
Ntitaye ku byo mumvugaho byose, gusa ntacyo bimbwiye icyo mbabwira ni ingenzi gusa nongere mbisubiremo ugomba gusakuza igihe hari ikintu wishimiye kandi ni byiza kubanza kumenya uko washimisha umukunzi wawe igihe mutera akabariro cyane cyane iyo mukimenyana.”
Usibye gutanga inama ku bakundana , Khloe yakomeje abaha ingero, ko we iyo ari mu gikorwa cy’ imibonano mpuzabitsina bisa n’ibigeze hagati, abaza uwo bakorana niba akunda urusaku mu buriri!
Yagize ati”njyewe iyo ndimo gukora imibonano mpuzabitsina mbaza uwo tuyikorana mu ijwi rituje nti” Ese ibi urabikunda? Haha, ariko mbimubaza iyo tugeze hagati mu gikorwa. rwose iyo tubikorana ntarusaku biba ari nk’ihohoterwa .”
khloe-kardashian-complex-feature_2
Khloe Kardashian uvukana n’ibindi byamamare nka Kim kardashian, Kourtney , Kendall , Kylie, yashyingiranwe na Lamar Odom muri 2009 bamaze icyumweru bamenyanye, muri 2013 baje gutandukana Khloe amenyeye ko Lamar amuca inyuma.
Gusa nyuma baje gusubirana kandi kugeza ubu Khloe aremeza ko we n’umukunzi we bameranye neza kuva basubirana urukundo rwabo ko nta mupaka kandi ko bagiye kubera itara rimurika ibindi byamamare, bafatwe nk’ikitegererezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *