Kicukiro: Abatutage biyubakiye iriba,abanyozi barashima wasac iburisha amazi bakibonera umugati

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Mudugudu w’Ubumwe mu Murenge wa Kanombe, biyubakiye iriba rivomwaho n’Imidugudu isaga 12, ibyo bakaba barabikoze mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amazi ya wasac,mu gihe abanyonzi bo bavuga imyato Wasac bitewe nuko kubura kw’amazi hirya no hino aribyo bituma babona umugati.
Bwiza.com yegereye Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe Bwana Mudahemuka Matata Jean Baptiste avuga ko icyo gitekerezo cyaje hashingiwe kwishakamo ibisubizo aho babigize umuco badategereje ko ibyo bakeneye byose babihabwa bo ntaruhare na rumwe babigizemo.

Mudahemuka Jean Matata (Umuyobozi w'Umudugudu w'Ubumwe) Photo Igihe.com
Mudahemuka Jean Matata Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe

Abaturage bo mu mudugudu w’ubumwe kubera ukuntu amazi ya Wasac akunda kubura cyane byajya biba ngombwa ko abaturage bo mu mudugudu bajya kuvoma ibinamba mu gishanga. Ibyo bigatuma nta mukozi wamaraga kabiri kubera kwinubira imvune bakuragamo.
Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe Mudahemuka Matata yakomeje avuga ko Abaturage bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Umudugudu bafata icyemezo cyo kwishakira isoko bagakora iriba riciriritse, bakusanyije amafaranga bararyubaka. Umudugudu wabo ukaba ugendera ku intego eshatu (Ubumwe, Urukundo, Ubutwari). Mubyo bakora baritwararika kugirango babane neza kandi biyubakire Igihugu badategereje akimuhana. Ibyo bikaba biterwa nuko abaturage bafite imyumvire myiza no gushyira hamwe.
iri vomo ryubatswe ryuzuye ritwaye amafaranga ageze kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani, rikaba rivomwaho n’Imidugudu 12 igize Akagari ka Rubirizi ndetse n’abatuye mu Kagari ka Kabeza.
Bari kuvoma
Abaturage baba ari benshi kuri iri Vomo

Iri vomo rikaba ryareguriwe rwiyemeza mirimo, dore ko iyo urigezeho usanga isuku ari yose. Agurisha amazi ku giciro cyo hasi, amafaranga 20, akaba yarasabwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu ko adashobora kurenza icyo giciro. Amafaranga avuyemo afasha Umudugudu gukemura ibibazo by’iterambere, igihe cyose kandi ibikorwa byose Ubuyobozi bw’Umudugudu bubikora bubyumvikanyeho n’abaturage mu nama rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose, yavuze ko abatuye muri uwo Mudugudu ari indashyikirwa, abasaba gukomeza gusigasira ibyo bagezeho barushaho gukora ibikorwa by’ubutwari baharanira kuzabiraga abazabakomokaho.
Abanyonzi bahereye mu gitondo bavoma
Abanyonzi bahereye mu gitondo bavoma

Iri vomo ryatanze akazi:
umukozi ushinze kwishyuza abavomyi, amafaranga avuyemo agashyikirizwa Rwiyemeza mirimo watsindiye isoko, dore ko haba ipiganwa buri gihe nyuma y’amezi atatu kandi Abaturage bo mu Mudugudu w’Ubumwe akaba aribo bonyine bemerewe gupiganirwa isoko. Hari kandi abanyonzi baza kuvoma bakagenda bayagurisha mu ngo mu ma restaurant n’ahandi.
Tuyisenge Jean Bosco Umukozi ukora isuku akanavomesha
Tuyisenge Jean Bosco Umukozi ukora isuku akanavomesha

Tuyisenge Jean Bosco: Umukozi ufite inshingano yo gukora isuku kuri iri vomo no kwishyuza uje kuvoma wese, yadutangarije ko abavomyi batangira saa kumi n’imwe za mu gitondo bakageza saa mbiri za n’imugoroba hakaba n’igihe barenza ayo masaha bakivoma. Akaba ashobora gukorera amafararanga 15.000 igihe amazi yabuze mu tugari twose, dore ko ngo hari nigihe amamodoka aza kuvoma kuri uwo mugezi. Ayo mafaranga ngo niyo make kuko hari igihe ayarenza.
Ndabategereje Pierre Umusore twasanze kumugezi yaje ku voma, adutangariza ko ashobora kuvoma amajerekani 10 ku munsi ahwanye n’amafaranga 200. Akaba abona ari imvune ikomeye cyane kuza kuri iryo vomo kubera inkomati ikomeye cyane. Akaba asaba wasac ko yajya isaranganya amazi kuburyo imurinda iyo mvune dore ko ngo amazi ashobora kuboneka rimwe mu cyumweru cyangwa kigashira batayohereje.
Abanyonzi bahereye mu gitondo bavoma
Abanyonzi bahereye mu gitondo bavoma

Abandi twaganiriye bifuje ko tutatangaza amazina yabo, ubona ntacyo bibatwaye ngo baba bishimiye guhura na bagenzi babo dore ko urwenya aba ari rwose. Ngo iyo amazi abuze baboneraho gucika ibipangu by’abakire. Abanyamagare nabo twaganiriye usanga bashobora gushyira nk’amajerekani ane ku igare baragira bati: “ twabyungukiyemo kuko amazi tugurisha tuyavanamo inyungu cyane cyane iyo amazi yabuze mu Murenge wose wa Kanombe. Bakaba baradutangarije ko aya mazi abantu bose bayakunda, cyane cyane aborozi, kuko amatungo ari itegeko ko anywa amazi y’isoko. Kandi ngo yarapimwe basanga yujuje ubuziranenge.
Umuturage twaganiriye nawe utarashatse ko dutangaza izina rye yanga nuko tumufata ifoto, ubona arakariye wasac cyane, ngo ihora ihindura amazina kugirango ibone uko itanga service itanoze kugirango amafuti yakoze aharirwe nankana, ngaho ngo Electrogaz, Ewasa, Wasac n’ayandi… Ngo hari igihe yakoresheje abakozi bane mu kwezi kumwe kubera gusezera akazi binubira kuvoma mu binamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *