Gare ya Nyanza yo mu Karere ka Kicukiro izimurirwa by’agateganyo muri Canal Olympia kw’i Rebero kuko aho iherereye ubu hazaba ari inzira izanyuramo amagare mu isiganwa mpuzamahanga rya UCI riteganyijwe muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.
Ahaparika bus ni ku muhanda munini uva i Kigali ugana mu Bugesera, igice cyawo kizakoreshwa n’abanyonzi mu gihe cy’isiganwa riteganijwe ku itariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Irushanwa rizabera i Kigali rizaba ari irya mbere rya UCI Road World Championships ribereye ku butaka bwa Afurika.
Nkuko biteganijwe, shampiyona y’uyu mwaka rizakurikiranwwa n’abarenga miliyoni 330 kuri televiziyo zitandukanye ku Isi yose.
Nibigerwaho, niryo rushanwa ry’amagare rizaba rikurikiranwe n’abantu benshi mu mateka yaryo, kuko bazaba barenze miliyoni 329 bakurikiranye iryabereye i Yorkshire, mu Bwongereza, muri 2019.
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, mu kiganiro na RBA, yavuze ko kwimura by’agateganyo Gare ya Nyanza biri mu ngamba ziteganijwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gutegura neza iryo siganwa.
Rutikanga yagize ati: “Kubera imihanda izakoreshwa mu gusiganwa, Gare ya Nyanza ku Kicukiro izimurirwa muri Canal Olympia mu minsi iyo nzira yo muri ako gace izaba ikoreshwa.”
Muri iryo siganwa, imihanda minini i Kigali izafungwa ku modoka zitwara abantu, amashuri ntazafungura kandi abakozi ba leta benshi bazakorera mu rugo.


